"Ubuhanga budasanzwe bw'ibyamamare W.A.Mozart, L.V.Beethoven, G.F.Haendel, J.S.Bach na J.Haydn, ibihangano na kamere byabo, ni bimwe mu bimenyetso bituma ndashidikanya ko Imana iriho kandi ikomeye koko." Ibi byavuzwe n'umuhanzi MIHIGO Kizito nyuma yo kwinjira mu ishuri kabuhariwe rya Muzika."

Bavandimwe namwe nshuti;
Tunezejwe no kubakirana ikaze kuri uru rubuga bwite rw'umuhanzi MIHIGO Kizito, umucuranzi wa oruge, umuririmbyi, umuhimbyi n'umwanditsi w'indirimbo z'amajwi asobetse. MIHIGO Kizito afite imyaka 26, akaba umunyeshuri mu Ishuri Kabuhariwe Mpuzamahanga rya Muzika ry'i Parisi mu Bufaransa, (Conservatoire International de Musique de Paris).
Dore imyaka cumi n'ine irahise twibuka ibyago by'intambara na jenoside igihugu cyacu cyaciyemo, bikadutwara inshuti n'abavandimwe b'inzirakarengane zitagira ingano. Nyuma yabyo, n'ubwo tutarashira ibikomere twatewe no kubura abacu, twiyemeje guhagurukana umurava no gufatana i Mugongo, buri wese mu bumenyi afitemo impano, ngo dusane kandi twubake igihugu cyacu twivuye inyuma.
Uyu mwana w'u Rwanda, aratanga ikizere mu rugendo abanyarwanda twatangiye, rw'ivugururabuhanzigakondo, cyane cyane mu ishami rya Muzika yagaragajemo impano.
Tunejejwe rero, bavandimwe, no gusangira namwe ibi byinshimo duterwa n'intambwe igihugu cyacu gikomeje gutera mu bice binyuranye by'ubumenyi, by'umwihariko igice cy'ubuhanzi n'ubuhanga bwa muzika duserukiwemo n'uyu muhanzi MIHIGO. Turifuriza kandi abazasura uru rubuga bose, ko ubuzima, impano n'ibitekerezo byiza by'uyu mwana w'i Rwanda, byababera uburyo bwo kwibuka no gusingiza Imana yirirwa ahandi igataha i wacu.
Twongere tubifurize ikaze ku rubuga bwite rw'umuhanzi MIHIGO Kizito.
Umuyobozi w'urubuga.
Duterefone kuri : +32 487 164 468/ +33 607 881 333/ +32 488 28 14 02/
Niba ushaka kutwandikira, kanda hano.